RWANDA:UBUHANUZI BWA MAGAYANE

Posté par Adolphe Habimana le 21 mai 2014

.

RWANDA:UBUHANUZI BWA MAGAYANE dans ACTUALITE audio UMVA IBYO YAHANUYE.(niba usha kumva kanda hano ujye kuri link ikurikira: http://jkanya.free.fr/nyirabiyoro)
Le messager  Intumwa n° 29 du 16 / 03 / 1993.
1.MAGAYANE YAHANULIYE HABYARIMANA KW’AZAPFA AZIZE GUSOGOTWA INKOTA.
Ibinyamakuru byinshi byagiye byandika kubuhanuzi bwa Magayane, abenshi bakiyongereraho n’ibyifuzo byabo. Byinshi mubyo Magayane yahanuye byarasohoye. Ibindi turacyabiteze yombi. Hali abitwa NYIRABIYORO, MUKUNZI, MINANI, MUKABAZIGA, nabo ubuhanuzi bwabo murabusanga muliyi numero. L’ERE DE LIBERTE n° 9 mars 1993 yanditse impanuro za Magayane. Nkaba nifuza kugeza kubasomyi b’ikinyamakuru icyo mbiziho kuko nafungiwe mu Ruhengeri igihe kirekire. Magayane yanditweho byinshi, sinzinduwe no kubisubiramo, ahubwo ndagirango nunganire uliya MPAYIMANA, ngire utuntu ngenda nkosoramo n’utundi nongeraho.
2.MAGAYANE AFUNGWA
yafunzwe n’urukiko rwa kanto ya Komine Gatonde mu 1978          rumukatira amezi           atandatu (6 mois) azira ko yilirwaga abwira umuhisi n’umugenzi ati HABYARIMANA          ndamukandagiye nimitse KANYARENGWE, ageze mu Ruhengeri ntiyongeye kujya          avuga izina.          Kanyarengwe muruhame, yamwitaga RUGANZU, uzambuka AKAGERA, akazafata u               Rwanda.           aliko ntarutegeke. Ati ntazageza kumyaka ibili ategeka u Rwanda.
3.Kw’ifungwa rya Major RIZINDE yagize ati:
Hali umugabo munini wambaye amataratara uzaba ashorejwe imbunda yilindishaga,         akulikirwe     n’abandi bambaye utubuye kuntugu (inyenyeli) ; arakomeza ati:      abo nibamara kugera muli special, baliya bicwa n’inzara buli munsi, ntibazongera kwicwa n’ inzara, aliko hali intumbi aliko itishwe n’inzara (Hali igisambo gikomoka muli préfecture Butare      cyali gikatiwe imyaka 40 cyahapfiliye muli mars 1983 kizize ko umuyobozi wa gereza       SUKIRANYA   yanze kukivuza gipfa ali inyo umubili wose. Yali yarakubiswe azize   gutoroka gereza ya   Butare.
4.Yabwiye SEMBAGARE  wacungaga gereza ya Ruhengeri ati:
Sha, nawe uzafungwa kandi umusilikali uzagusimbura gutegeka iyi gereza nawe       ntamahirwe afite         kuko nawe azafungwa hanyuma igitero kizaza gufunguza abasilikali bazaba bafungiye       muli spécial,     bazahamusiga azahicirwe n’agahinda.
                       IBISOBANURO
Sembagare yabajije Magayane ati: Insinzi ni iyihe kugirango ntazafungirwa muli spécial? Ati: uzabajishe umuvuba uwushyire imbere y’ umuryango wa spécial aliko umunsi wahavuye nibwo uzafungwa. uwo muvuba wahavanywe na CYARAHANE le 23 avril 1980 uwo munsi kandi nibwo Sembagare yinjiye gereza ya Kigali, abasilikali bamuvanye ku Kabaya aho yali yalimuliwe.
CYARAHANI ntabwo yishwe na LIZINDE nkuko uliya mwanditsi abivuga.
ahubwo Inkotanyi mugufungura cachons Cyarahani yali afungiyemo, zarashe akabuno k’ingufuli, kugirango bayitulitse, Cyarahani aho yakwikinze kukibambasi cya kasho nkuko abandi babigenje, aza kurugi rwa kasho, isasu liramukomeretsa, ba Lizinde mugusohoka, babura uko batwara Cyarahani kuko yali yakomeretse cyane.Adj chef Sukiranya niwe wahorahoje Cyarahani nkaho yamuvuje. Yangaga ko Cyarahani yazashinja Habyarimana iyicwa ry’abapoliticiens bo muli Repubulika yambere.kubera ko Habyalimana aliwe wihereye Cyarahani amategeko yo kwandika ku mafishi y’amahimbano ngo abo bapoliticiens bazize indwara yitwa werewere (beliberi = avitaminose)
Magayane yarangije amezi atandatu yali yarakatiwe arataha ajya iwe; ageze iwe aza kulya inka nyabingi yali yaramubujije, nibwo imusajije; ubutegetsi bwa Komine bumufungira muli gereza ya Ruhengeri. Mbabwire ko Magayane ageze mu Ruhengeri1980 yigeze kwegera za kasho zegeranye na  spécial abwira abali bafungiyemo alibo: Dogiteri MUREGO Donat, Commandant BARIHUTA Damien, Capitaine UWABANDI,  na SEBAHUNDE Maurice ati: Bana banjye nje kubahumuliza, nimuhumure muzafungurwa, mutahe nta n’umwe uzagwa muli gereza.
Ibyerekeye transfert ya Magayane muli gereza ya Kigali:
Magayane yaravuze ati: kandi muminsi ine sinzaba ngifungiye muli iyi gereza. Abanyururu baramuseka bati: « agasaza karalindagiye » Nibwo kumunsi wa kane asimbutse ahagarara kugisoro cyali kimanitse kurukuta rutandukanya igipangu cy’abagore nicy’abagabo (akoreshejwe n’imbaraga zitali izo kuli iyi si; icyo gikuta gifite nka metero 2 z’uburebure) atangira kwicundagura, nyuma asimbukira hejuru y’amabati ya gereza agiye gusimbuka igipangu, umunyururu arulira  aramumanura. Diregiteri wa gereza Cyarahani amwohereza gufungirwa i Kigali. Kugera kuli bus yaherekejwe n’abanyururu: MWITIREHE na NTAMUHANGA. Uwo Ntamuhanga wo muli komine Karago, wali ukatiwe gufungwa burundu, yali yaligeze guteza utuyuzi kuli Magayane; Magayane ati: wowe uzafungurwa aliko uli igikenya hanze ntuzahamara kabili. Uwo Ntamuhanga yafunguwe muli 1983, akigera hanze akubitwa n’inkuba. Hali abavuga ko Magayane yishwe n’abategetsi aliko sibyo: yego Commandant BALIYANGA yaramukangaye, Magayane amaze kumubwira ati: wishe abantu aliko nawe uzafungwa, ati igihe uzaba wubakisha ibigega uzamenye ko igihe cyegereje.Ibyo bigega Baliyanga yabyubakishije mw’Ikora ku Gisenyi …abihunikamo ibirayi
Magayane yazize FALIYARA wali capita w’abasazi ukomoka i Cyangugu ali nawe wabahaga imiti, wali sergent mungabo z’u Rwanda. Faliyara yahanuje Magayane ati: ese muzehe jyewe nzakizwa n’iki ? Magayane ati: ntamukiro wundi uteze, uretse guswera abasazi. Faliyara yararakaye aha Magayane imiti myinshi iramunangura. Magayane yahanuye umunsi azapfiraho muli aya magambo: Yabwiye umwana wali umutekeye imboga, hali kuwa kabili ati: mwana wanjye ihangane sinzakurushya iminsi kuko nzapfa kuwagatanu. Koko rero yapfuye ali kuwagatanu murukerera sa kenda na mirongo ine n’itanu  z’ijoro (3 h 45 du matin) Ihene yahanuwe na Magayane ko izinjira muli gereza yinjiye muli kamena 1982, ntabwo rero ali muli 1981 nkuko byanditwe muli ERE DE LIBERTE. Biliya byanditse kuli page 3 n° 9 muli icyo kinyamakuru cya Mpayimana Eliya, ivura y’iminsi itatu ntabwo iragwa, izagwa mw’ivanwaho ry’ikinani. Ahubwo ziliya mbabazi Habyalimana yatanze igihe PAPA asura u Rwanda, Magayane yali yaravuze ko abo banyururu bazataha.
MUKABAZIGA DAFOROZA.
Uwo mukecuru yaraguliraga abategetsi bakomeye benshi halimo: Habyarimana, Lizinde; Kanyarengwe; Buregeya; Serubuga (hajyagayo umugore) n’abandi benshi tutarondoye, n’abandi… Yaraguye ko Habyarimana azasimburwa n’umuntu uturutse inyuma y’igihugu, aliko atali Kigeli, ngo kuko nta mwami uzongera gutegeka u Rwanda. Yavuze ko kuvaho kwa Habyalimana bizabimbulirwa n’umuntu uzaba   umukulikira m’ubutegetsi uzicwa. Avuga ko uzasimbura Habyalimana azagarura za chefferies; avugako mukuvaho kwa Habyarimana hazima abatutsi, aliko n’abategetsi bose bategekana na Habyarimana bazicwa ali benshi, aliko nyuma ya Habyarimana ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kikazarangira burundu.Kandi ko u Rwanda ruzakira.
Yabwiye Lizinde ati: Nuva muli uyu mwanya wa maneko, uzagusimbura ntazigera yegulirwa uwo mwanya (ni HABIYAMBERE Joseph) ati aliko uzasimbura uwo, azaba mubazagambanira Habyarimana (uwo mugambanyi wahanuwe ni NDUWAYEZU).
Sé MUKABAZIGA Daforoza.
UMUPFUMU WO MU MUNIGI
Umupfumu wo mu MUNIGI(zaïre hafi yo mu Byahi) Muli 1981, yavuze ko HABYARIMANA bazamukanda avuye mu mahanga kandi ko icyo gihe hali invura y’amahindu izaba imaze kugwa mu RWANDA. Yanavuze ko bazarasa indege ye, akazapfana n’abagabo batatu. Ati kandi ntanva ya Habyarimana izigera ibaho. Hali umupfumu nyirasenge wa Habyalimana, witwa Kamashara(utuye i Kabare) yazaniye mwisengeneza we uwo mukecuru wali utatse amasaro umubili wose ati: Mwana wanjye bazakwica, kandi igitero kizaza hali umunsi mukuru mulimo, abazahunga bazirukanke mumasaka. Yabimuraguliye bali mugasiza kw’ivuko.
UMWANZURO.
Izo mpanuro zose zihuliza kukintu kimwe. Habyarimana azavaho yoretse abantu benshi. Aliko nawe ntazarokoka. Ngo ukwanze atiretse agutura inzoga y’amanywa, kandi ngo umuntu asiga urumwirukaho, aliko ntasiga urumwirukamo. Inkotanyi zizafata KIGALI zinjiliye mu Bugesera, kandi intambara ikazamara iminsi itatu Bikazaba ali mugihe cy’invura nyinshi. Kubaraguye imihungire ya Kigali, bavuga ko uzahunga yerekeza aho amazi aturuka, ni ukuvuga rero ko ali ukuzerekeza i Gitarama. Abo bapfumu bose bavuze ko, nta insinzi bizagenda  nk’uko byahanuwe. Izo ndagu zose Habyarimana arazizi.Buli gihe iyo Habyarimana yenda kujya mu mahanga, Yatumizaga Mukabaziga , akamara iwe I Kanombe ibyumweru bibili, agataha ali uko Habyarimana atahutse.
(ubu Mukabaziga yitabye iyo hejuru).                       ——————————————————————————————

Publié dans ACTUALITE, actualité africaine | Pas de Commentaire »

RWANDA/UBUCURABWENGE : INDAGU ZA NYIRABIYORO

Posté par Adolphe Habimana le 21 mai 2014

.

 

VERSION 1
Nyirabiyoro ati : « Rukara rw’Igisunzu ruzagwa mu mibyuko, igihugu gicure imiborogo. NYIRABIYORO yari umunyakaragwekazi, akaba n’ umupfumu wari uzwiho ubuhanga busesuye. Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, w’ari warasimbuye Mutara Il Rwogera, NYIRABIYORO yari afite imyaka 55. Icyo gihe (ahagana mu w’i1880), igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy’Ijwi cyarigometse, gitegekwa na NKUNDIYE wa KABEGO. Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera mu buryo bushimishije, u Rwanda ubona rwugarijwe n’akaga. KIGELI IV RWABUGIRI atumiza NYIRABIYORO ngo ahanure insinzi y’ako kaga. Kubera ko RWABUGIRI yateguraga gutera Ijwi mu Ndorwa n’Ubunyabungo akahagarura, NYIRABIYORO amuragurira ko azabatsinda.
Amubwira n’amaza, amumenyesha ko ingoma izahinduka mu gihe kitari kure, abana be RUTARINDWA na MUSINGA bakayirwanira bigacika ku Rucunshu. Koko rero ahagana mu mpera z’umwaka w’1896 MIBAMBWE RUTARINDWA yimye ingoma (RWABUGIRI amaze gutanga) bamuha KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA) ho umugabekazi, bafata izina ry’ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be KABARE na RUHINANKIKO, bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTARINDWA,bakayiha mwishywa wabo YUHI MUSINGA. Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo KANJOGERA, bararikoroza ku Rucunshu, bica RUTARINDWA, YUHI MUSINGA yima ingoma, nyina aba umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI. NYIRABIYORO yaraguriye RWABUGILI kandi iby’umwaduko w’abazungu n’ibintu bizawukurikira: NYANGUFI uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu Marangara. Aragura ko Nyangufi azicwa na RUKARA rw’igisunzu rugenda ruseta ikirenge, ruzateza u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko, amaraso akameneka ari menshi. NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: « Koko uli KIGELI kigera ikirenge mu cya RWOGERA ». Uragura inkiko uganza u Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu Bishugi, uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe, urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagatura amahoro. Urarwagura u Rwanda nyamara urakorera ubusa.
RWABUGIRI, yireke Rusine yonke.. NYIRABIYORO Rusine rw’incike ruzima inka rutazibyarira ruzagenda hasi no hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri ? Dore bazaza abagabo b’urutuku rwera, bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye. Bazakigabira umubambuzashakwe.. Zirajya hehe Cyimumugizi, Rwoga, Rwamo na Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi. Azamugenda runono Rukara rw ‘igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza Rukara rwambaye utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko urugo ruvuga umugore ruvuga umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n’umunsi. Bamwe bashyizwe ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda ishyanga, afatana urunana n’abavantara… Dore Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe ntaraye.
Uru rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugalijwe. Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo. Intore zizagarura ituze intebe zizicazeho Rukirigitangwe rwa Mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye  umugara.
Ese izi mandwa ko mbona zisatiye ku Mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate ? Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga.
Indagu igeze aha Rwabugiri wali wicaye ku gisasiro igihe Nyirabiyoro yamuhanuriraga ibi byose. Yasabye ko yabanza akibambika, yaza kwibambura umunyakaragwekazi akagumya kumubwira ibisigaye, akamubwira n’intsinzi. Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumutegurira aho aryama, Umwe muri bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga uyu ameze nk’ubabaye kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari asohoka atekereza ati uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano. Amucumita ikimito mu rwano amwica atarangirije Kigeli indagu, ubucurabwenge bwari busigaye bubura butyo.
None se ko ibindi byose Nyirabiyoro yavuze twabibonye uko bingana,   ubu twizere ko amahoro yavuzwe agiye kutugera ho ?
VERSION 2
INDAGU ZA NYIRABIYORO             ————————————-
  Ku batarumva uwitwa Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho muri za 1740, dore igice cy’amagambo yuzuye ubuhanuzi yateranye na Kigeli III Ndabarasa, Umwami w’u Rwanda wabayeho mu kinyejana cya 18; ibi byagiye bihererekanywa par tradition orale, ibi byandukuwe mu kinyamakuru CANARD ENCHAINE N° O43 (page 5) cyasohotse mbere y’intambara ya 1994. Icyo kinyamakuru cyandikwaga mu gifransa; nyiracyo yandikaga n’ikindi mu Kinyarwanda:”NYABARONGO”.  Iyi version yasohotse muli za 1993,
NYIRABIYORO NA NDABARASA (1741)
….NYIRABIYORO ati n’ubwo unyise incike ariko nawe ni nk’aho uriyo kuko wabyaye ibigina bitazagira icyo bimarira ingoma. Ati nyuma y’ingoma eshatu, niho hazaza RWAGITINYWA[1] uzarasana inkundura mu myambi n’ibishirira. Ati azaganza ariko igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama[2].
NDABARASA wari umaze umwanya ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza NYIRABIYORO ati ntacyo RUTAMU[3] azaramira ingoma.   NYIRABIYORO: Umunsi se RUTAMU yatsindiriwe kuri SINE[4] ikayitera umugeri igatora iyayo, bizagenda bite?   NDABARASA: Yireke RUSINE[5] yonke.   NYIRABIYORO: Uravuga se RUKARA mbona rurebera mw’ihembe?[6] Umunsi yacumitanye na RUTAMU ko mbona azarutera amacumu akarutwikira mu nzu nk’umugome, rukota ku manywa rugakongoka ![7]   NDABARASA: RUKARA nyirarwo azarusegasira.   NYIRABIYORO: Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya? Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura[8] nk’urw’impinja bizaza bitereye amasuka[9] ku ntugu azabikizwa n’iki? Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha iki?[10] Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera I Bunyabungo wowe urayibona?[11] Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite? Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12]
NDABARASA: RUKARA rw’amabuno[13] azime ingoma.   NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA rw’incike[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?   NDABARASA: RUKARA rundi azaramire ingoma.   NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje?[15] Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara nze. Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu bakigabije umubambuzashakwe[16]. Ese zirajya he CYIMUMUGIZI, RWOGA, RWAMO na KALINGA ![17] Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.[18] Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura  n’ubwo haruguru yayo maze arugenge NYANGUFI.[19] Ariko ariyimbire kuko amugenda runono RUKARA rw’igisunzu rugoreka amagambo[20].
RUKARA rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu azirenza NYANGUFI, igihugu akigabire  umugore[21]. Ndabona abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa ku ngoyi[22], RUGANZU yambuka Akagera ashinga imiganda I Karagwe yunga ubumwe n’abavantara. Ariko RUKARA rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge[23] aririwe ntaraye. Uru rugamba mbona ararurwana ahereye hehe?[24] Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko igihugu gicura imiborogo,intore zigarura ituze, intebe ihabwa RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA akarangwa n’uruziga mu mboni[25]. Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa ijambo. Ndabona RWEGO RUKANGURA-SHYAMBA afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa arava he?
Ndabona RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA ashinze icumu I Bunyabungo bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona I Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amacumu barizihirwa. Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe? Ko mbona RUTUKU agaruye induru impundu zikabura?
Dore ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo ariko ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo atangariza bose ati u Rwanda ndarubogoye.
Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.

 » Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye. Uliya RUGILI uzataha munda y’inyoni agatanga ihumure ni nde??  »

Source: CANARD ENCHAINE No.43, page 5
——————————————————————————–
Ibisobanuro:
[1] RWAGITINYWA ni Kigeli IV Rwabugiri [2] Kigeli IV Rwabugiri yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwo kw’Idjwi I Bunyabungo,     hanyuma atanga ari mu rugo rwe rw’I Rubengera.
[3] RUTAMU ni Mibambwe Rutarindwa [4] SINE ni umugabekazi Kanjogera. Rutarindwa yimitswe ari impfubyi atagira nyina.     Nta mwami rero wimaga atagira umugabekazi. Nuko bamutsindira kuri muka se Kanjogera     nyina wa Musinga.
[5] RUSINE yaba ari Musinga umuhungu wa Kanjogera.     Niwe Nyirabiyoro yita Rukara rurebera mw’ihembe.
[6] Kurebera mw’ihembe nuko Musinga yari afite amaso manini cyane,    ku buryo wabonaga asa n’ureba imirari.
[7] Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga ibyo ku Rucunshu,     aho ingabo za Musinga afanyije na Nyina Kanjogera na nyirarume Kabare,     bateye umwami Rutarindwa iwe bakahatwika hagahinduka umuyonga.
[8] Aha arashaka kuvuga abazungu [9] Amasuka ni imbunda. [10] Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga abazungu ba mbere baje bahetswe n’indogobe,      bagaturuka mu Mubali, mu burasirazuba bw’u Rwanda.
[11] Iyi nyamaswa ni umuhanda uva muri Tanzaniya ukagera I Bukavu wambukiranyije u Rwanda.      Niwo agereranya n’inyamaswa y’imirizo ibiri. Ntabona neza umutwe n’umurizo.
[12] Aha Nyirabiyoro aravuga ukuntu Abapadri bera muri 1931 bazacira Musinga I Kamembe,      hanyuma akahava ajya I Moba muri Kongo aho yaguye.
[13] RUKARA rw’amabuno ni umwami Mutara Rudahigwa [14] Rudahigwa yabaye incike kuko nta mwana yabyaye.      Yabaye umwami wa mbere w’u Rwanda wagendeye “mu nda y’inzovu” (mu ndege)      ajya I Bulayi muri 1949 no muri 1958.Ibuye rivuza ubuhuha ni moteri yayo.      Hanyuma kuwa 25 Nyakanga 1959, Rudahigwa yaguye I Bujumbura hagaruka umurambo.
[15] Uyu Rukara rw’igisage ruzagaruka mu Rwanda rushaje ni Kigeli V Ndahindurwa. [16] Nyirabiyoro aravuga ukuntu abazungu bazagabira igihugu umuhutu. [17] Aya ni amazina y’ingoma z’ibwami. [18] Aha Nyirabiyoro araragura iby’intambara ya 1959-1961 bise Muyaga,      yarangiye Kayibanda ahabwa ubutegetsi Kubera amagorwa y’ubwicanyi,      inzara, kubura aho wihisha n’aho uhisha abana, ababyeyi bifuzaga kuba ingumba.
[19] Amayira azasiba kubera intambara, hanyuma Kayibanda ategeke u Rwanda. [20] Rukara rw’igisunzu ni Habyarimana. Kugoreka amagambo nuko avuga urukiga,      avuga amagambo y’ikinyarwanda nabi.
[21] Umugore wa Habyarimana, Agata Kanziga na basaza be      nibo bicaga bagakiza muri iki gihugu.
[22] Aha Nyirabiyoro aravuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abafatanyije      na Habyarimana guhirika Kayibanda, maze bamwe muri bo bagafungwa.
[23] Habyarimana yari afite igisunzu, kandi yari yaravunikiye mu myitozo ya gisirikare      akiri muri Ecole d’Officiers, ku buryo yacumbagiraga gato.      Waba utabizi ukaba utabibona kuko yashyiragamo ifiyeri.
[24] Urugamba rwo kurwana na FPR Inkotanyi. [25] Rukirigitangwe rwa Mudatinya ni Paul Kagame,      imboni ku maso zimuranga ni amadarubindi yambara.
Uwatanze ibi bisobanuro ntabwo yakomeje ngo arangize ubanza ibikurikira ubutegetsi bwa Kagame atabyifuza.

Publié dans ACTUALITE, actualité africaine | Pas de Commentaire »

RWANDA:L’âme du Rwanda décryptée par Colette Braeckman

Posté par Adolphe Habimana le 9 mai 2014

mediaDans sa description du nouveau Rwanda, Colette Braeckman ne porte pas de jugement, mais cherche à comprendre.Le Soir/Alain Dewez

Journaliste du quotidien belge Le Soir, spécialiste du Congo et de la région des Grands Lacs, Colette Braeckman vient de publier Rwanda : Mille collines, mille douleurs. Un condensé de ses réflexions sur le chemin parcouru depuis la colonisation et le génocide des Tutsis.

Colette Braeckman a répondu à l’appel d’un ami journaliste, Richard Werly, reporter pour le quotidien suisse Le Temps et patron de la petite maison d’édition Nevicata : raconter le Rwanda sans faire un pavé, mais en 80 pages maximum. Le format de sa collection L’âme des peuples, destinée au voyageur curieux.

Colette Braekman a relevé le défi, en allant à l’essentiel. Elle propose, sous la forme d’un récit de voyage, une réflexion personnelle tirée de ses nombreux reportages au Rwanda, avant, pendant et après le génocide. Un crime absolu qu’elle présente d’emblée comme « le prix maximal que le peuple rwandais a été obligé de payer pour sortir des chaînes de la domination coloniale et post-coloniale ».

Deux légitimités s’affrontent avant le génocide, rappelle-t-elle : celle des Hutus « forgée depuis l’indépendance et nourrie par les injustices de l’ère coloniale », les missionnaires belges ayant privilégié les Tutsis pour asseoir la domination coloniale – avant que Bruxelles ne prenne soudain parti pour les Hutus, quand les Tutsis manifestent des velléités d’indépendance.

Seconde légitimité : celle du combat des Tutsis, massacrés à plusieurs reprises et nombreux à avoir été contraints à l’exil. Ils veulent retrouver un « pays perdu et idéalisé », explique Colette Braeckman, et puisent leur détermination dans des traditions guerrières du Rwanda « d’avant », effacées de l’imaginaire collectif par le pouvoir hutu.

 

RWANDA:L’âme du Rwanda décryptée par Colette Braeckman dans ACTUALITE

La seule question valable pendant le génocide : que faire ?

Lorsque le génocide se produit, la journaliste se trouve au Rwanda. « Aucune analyse, aucun témoignage ne répond à la seule question qui comptait à l’époque. Que faire dans de telles circonstances, alors qu’un million de citoyens ont été assassinés et gisent sans sépulture et que trois millions d’autres, parmi lesquels deux millions de tueurs, ont pris le chemin de l’exil ? »

Le pays est alors une « peau de bête retournée », mais « l’âme de l’ancien Rwanda » est ramenée par le Front patriotique rwandais (FPR), qui ne va guère partager sa victoire avec les Hutus, même modérés. « Une version de l’histoire triomphe ostensiblement sur l’autre », note la journaliste. Le mémorial du génocide, édifié à Kigali sur la colline Gisozi, dénonce ainsi les facteurs extérieurs qui ont contribué au cataclysme, mais « semble minimiser la responsabilité des Rwandais eux-mêmes, mis à part celle de l’ex-président Habyarimana et de son entourage ». Une version officielle qui ne « s’interroge guère sur les causes plus profondes du basculement ».

« Un pays quadrillé, sous haute surveillance »

Dans sa description du nouveau Rwanda, Colette Braeckman ne porte pas de jugement, mais cherche à comprendre. Elle reconnaît que le FPR de Paul Kagamé a « géré l’ingérable » et explique qu’une certaine « tradition monarchique » perdure, à travers le respect du chef. « Une nouvelle société se forge, écrit-elle. A la hussarde. Car même s’ils se déclarent favorables aux nouvelles autorités – oseraient-ils nous dire le contraire ? -, tous nos interlocuteurs confirment que « les directives viennent d’en haut ». Il faut obéir. »

L’auteur démonte deux idées fausses sur le « Boss », le surnom donné par les Rwandais au président Paul Kagamé. D’abord, le fait qu’on le prenne pour un libéral, alors que l’Etat intervient lourdement dans l’essor économique du Rwanda. Ensuite, son image d’autocrate aux méthodes fortes, qui occulte sa popularité, réelle, et le fait qu’il ne se soit « pas vengé ». Des milliers de réfugiés hutus sont en effet rentrés au Rwanda, des officiers ont été réintégrés dans l’armée, et les prisons se sont vidées, les peines ayant été remplacées par des travaux d’intérêt général.

Du coup, Kagamé trouve ses pires ennemis parmi les Tutsis, souligne la journaliste. Ils ne lui pardonnent pas de les avoir empêchés de se venger ou de s’enrichir par la corruption, ou encore de refuser la contradiction dans son propre camp.

Comment se terminera l’ère Kagamé ? Colette Braeckman rappelle l’existence d’un certain Magayane, un prophète qui avait annoncé le bain de sang avant le génocide. « Après quoi, assurait-il, le pays connaîtrait une période de prospérité sans pareille, mais qui ne durerait pas et se terminerait elle aussi dans la violence. C’est seulement par la suite, après l’intervalle de la paix et à l’issue d’une nouvelle guerre, brève et violente, que la paix reviendrait pour de bon au pays d’Imana (le dieu unique des Rwandais, ndlr) ». Une conclusion lucide, comme le reste de cet excellent petit livre.

♦Colette Braeckman, Rwanda, Mille collines, mille douleurs, Nevicata, Bruxelles, avril 2014.

article complet sur le lien: http://www.rfi.fr/mfi/20140425-litterature-genocide-ame-rwanda-decryptee-colette-braeckman/

ssource: rfi.fr(Sabine Cessou  )

Publié dans ACTUALITE, actualité africaine, ACTUALITE MONDIALE | Pas de Commentaire »

Rwanda : selon un journal canadien, le gouvernement est derrière des tentatives d’assassinat d’opposants

Posté par Adolphe Habimana le 5 mai 2014

Le président rwandais Paul Kagame.                 Le président rwandais Paul Kagame.                 © AFP

Le gouvernement rwandais aurait fomenté des tentatives d’assassinat contre  des opposants au régime de Paul Kagame exilés à l’étranger, selon une  enquête du quotidien canadien The Globe and Mail.

Le journal a  parlé à des exilés basés en Afrique du Sud et en Belgique, l’ancienne  puissance coloniale, qui ont été recrutés par des agents du  renseignement militaire rwandais pour embaucher des hommes de main  chargés de tuer les adversaires du président Paul Kagame. Dans une  conversation téléphonique enregistrée en 2011, le chef du renseignement  militaire rwandais, le colonel Dan Munyuza, discute avec l’ancien major  Robert Higiro de la façon d’éliminer deux anciens collaborateurs de M.  Kagame.

« Le prix n’est pas un problème »

« Le prix n’est pas un problème », a déclaré Munyuza,  offrant un million de dollars pour l’assassinat de l’ex-général Faustin  Kayumba Nyamwasa et de l’ancien chef des services secrets Patrick  Karegeya, exilés à Johannesburg. « Ce serait formidable de se  débarrasser des deux en même temps, mais si ce n’est pas possible, avec  un seul, l’ennemi serait affaibli. (…) S’il (le tueur à gages) pouvait  tuer les deux oiseaux avec une seule pierre et éliminer tous les deux à  la fois, il pourrait gagner plus. »

Faustin Kayumba Nyamwasa a  survécu à deux tentatives d’assassinat depuis 2010. Patrick Karegeya a  été retrouvé mort le 1er janvier, étranglé dans un hôtel de luxe de  Johannesburg. Selon The Globe and Mail à chaque fois que Kigali  cherche à éliminer des opposants établis à l’étranger, « des agents  rwandais recherchent des personnes vulnérables dans les cercles sociaux  de leurs cibles et font pression sur eux ou leur offrent de l’argent en  échange de leur coopération ».

Quiconque trahit notre cause ou souhaite du mal à notre peuple deviendra  une victime.

Le gouvernement rwandais est  régulièrement accusé d’être derrière les mauvais coups frappant les  opposants de Paul Kagame qui ont demandé l’asile politique à l’étranger. Kigali a toujours nié tout lien avec ces actions, quand bien même M. Kagame ne les a pas désavouées. A  propos de l’assassinat de Patrick Karegeya, Paul Kagame a noté dans une  interview au Wall Street Journal: « Le Rwanda n’a pas tué cette  personne. Mais j’aurais bien aimé ». « Peut-être qu’il le mérite », a-t-il  dit en 2012 de Faustin Kayumba Nyamwasa, qui a survécu à une tentative  d’assassinat à Johannesburg.

« La trahison a des conséquences.  Quiconque trahit notre cause ou souhaite du mal à notre peuple deviendra  une victime. Ce qui reste à voir, c’est comment il deviendra une  victime », a  récemment déclaré l’homme fort du Rwanda.

Publié dans ACTUALITE | Pas de Commentaire »

 

L'univers de la Supply Chain |
NEW AYITI |
Blog rémi gaillard |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | Le résumé des meilleurs con...
| Code Promo
| Le blog des bonnes questions