Rwanda:fin de mois difficile pour la démocratie

Posté par Adolphe Habimana le 31 mai 2010

300x20015254040d544ill13241303b577124403.jpg 

Victoire Ingabire ngo ahagaritse gusubiza ubushinja cyaha

.Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU INKINGI, aravuga ko yamenyesheje ubushinja cyaha ko

ahagaritse gusubiza ibibazo bumubaza, yari yitabye ubushinja cyaha uyu munsi.

Ingabire yabwiye BBC ko ifatwa ry’umuburanira, Professor Peter Erlinder, rigamije kumwima uburenganzira ahabwa n’amategeko.

Yavuze ko yabwiye ubushinja cyaha ko nyuma y’amezi atatu afashwe bikwiye ko agezwa imbere y’urukiko akaburana aho gukomeza kubazwa.

Umuvugizi w’ubushinja cyaha, Augustin Nkusi, yabwiye BBC ko bagife ibyo bashaka kubaza Ingabire, yavuze ko Ingabire afite uburenganzira bwo guhitamo kutavuga. 

Abategetsi b’u Rwanda baravuga ko bakibaza umunyamategeko w’umunyamerika, Peter Erlinder, wafashwe mu cyumweru gishize aregwa icyaha cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha yahakanye ko Erlinder yagombaga kwitaba urukiko uyu munsi.

Peter Erlinder yagiye mu Rwanda mu cyumweru gishize avuga ko agiye kuburanira Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU INKINGI.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Peter Erlinder atari afite ibyagombwa bimuhesha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

 source BBC

 

 

Laisser un commentaire

 

L'univers de la Supply Chain |
NEW AYITI |
Blog rémi gaillard |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | Le résumé des meilleurs con...
| Code Promo
| Le blog des bonnes questions